Friday, June 24, 2016

UMWIRONDORO NYIRIZINA W’ITORERO MSOSCI
MSOSCI: Ni itorerero rivuga  gukwirakwiza ijambo ry’imana rikiza imitima y’abantu muburyo bwo mumwuka no mumubiri.
Itorero  MSOSCI ryashinzwe na Rev.pasitori KAMI Valence , akaba arinawe urihagarariye kurwego mpuzamahanga.
Kuva tariki 28 ukuboza 2010 . ryatangiriye  mukarere ka Rubavu ,intara y’uburengera zuba  Repuburika y’uRwanda muburasira zuba bwa afrika .
A)UMWIRONDORO W’UWATANGIJE AKABA ANARIWE UHAGARARIYE  MSOSCI
Amazina ; Rev.Paster Kami Valence
 Igihe Yavukiye ;15Kamena 1979
Arubatse
Yabashije kwiga cyangwa gukurikirana inyigisho  za bibiriya.
MSOSCI ni itorero ryemerera Muri kristo buri wese urigana binyuriye mubashumba ,abavugabutumwa mpuzamahanga babayobozibitorero batozabandi guhamya Yesu Kristo.                                                                   
 2 IBYERKEYE IMYIZERERE Y’ITORERO MSOSCI
1.Twemera ko bibiriya yahumetswe n’Imana ,ikaba igizwe n’ibitabo 66 birimo ibyisezerano rishya nirya kera  akaba arinayo yashyizeho byose ngobitubere imfasha nyigisho binatugaragarize  ukurikwayo bidukosore bina duhamirize ko umuntu w’imana arangwa n’imirimomyiza  2timoteyo 3;16_17
2. hariho imana imwe umwana YESU KRISTO n’ umwuka wera Mat 19;20   ,2 Gutegeka 6;4_5  YESU KRISTU  n’umucunguzi wavuye mu ijuru aza mu isi.  Abagize MSOSCI ni burimukristo mpuzamahanga wumvise ubutumwa bwiza bagakora itsinda . iryo tsinda hamwe namatorero  Yesu Atoranyamo abapasitori abashumba kurwego rw’igihugu abayobozi b’abavugabutumwa mpuzamahanga.
3. yesu kristu ni umucunguzi wavuye mu ijuru aza mu isi abyarwa n’umuwari  mariya atarigeze akora icyaha .
Twemera ko urupfu rwa yesu rwo kumusaraba yari inyishyu yibyaha byacu azuka mubapfuye ajya mu ijuru aho azava aje gutwara itorero(Luka 1;32-33 ,,yohana 1;1-4; 1tim 2;5 ,   6;13-16)
4.umwuka wera uba mubizera ukanabafasha kubaho murukundo rw’imana bagahamya yesu mubikorwa byabo. Ibyakozw  1 ;8 5;3 -4 ,mat 28;19.
5. umuntu yaremwe n’ imana ngo abe ukiranuka nyuma yo gukoricyaha ajya kure y’imana ubuntubw’imana no kwizera yesu kristo niyo nzira yonyine  yatwunze n’imana (yoh 1;11-13, abagaratiya 1;26-28)
6.itorero rigizwe n’abantu bose bizera yesu kristo nkumwami n’umukiza kandi itorero n’umubiri wa kristo abereye umutwe akaba n’umuhuza wacu n’ imana.
 (1abakorinto 24;13 ,abefeso 2;14 -22,  ibyakozwe 2;42-47, mat 26;26-28, 2abakorinto 11;25.
7. hazabaho umuzuko wa,abapfuye bizera yesu kristo bazabaho mubuzimaw’iteka. (Ibyako20;11-2abak 5;9-10)
8.satani ni malayika wishyize hejuru y’imana bigatuma acibwa mw’ijuru ,azarero afite guca umubano w’abantu n’Imana (luk,10;17-18, ibyah 20;10)

INDANGA GACIRO ZACU
1. TURI ABAKRISTO;
Urukundo rwa kristu rutubuza kwifatanya nabo tudahuje (ababi) 2abakorinto 5;11-15
Twe itorero MSOSCI twirinda icyaricyocyose cyadutandukanya n’ urukundo rw’ Imana . dushikamye murukundo rwinshi rw’Imana

2 .UBUNYANGAMUGAYO NO GUCA BUGUFI
Tugendera m’ukuri, tukana korera m’ukuri kwimbitse
3.UBURYO BW’ICUNGA MUTUNGO NO GUKORERA MUMUCYO
Itorero MSOSCI rizirikana umuhamagaro w’ umucungamari bijyanye nuko yacunze neza ibyinjiye haba abantu cyangwa ibintu. Turi indahemuka mumicungire y’ ibyinjiye dutinya n’iyatumye byinjira.
Tuzirikana ibi bikurikira
  -umugenzuzi mwiza ategura ibikorwa
  -umugenzuzi mwiza agomba kuba indahemuka
  -umugenzuzi mwiza agomba kuba azi gucunga umutungo
  -umugenzuzi mwiza agomba kuba abifitiye ubushobozi

4.UBUDAHEMUKA NO GUKORERA HAMWE
(1abak:12;13-31) twisungane tunicisha bugufi tugafatanya no gucunga umutungo wacu.
UBUMWE N’UBURINGANIRE
abantu twese twaremwe n’Imana kandi dukundwa nayo kuko ihora idutekerezaho.
KUBAHA UBUYOBOZI
imana niyo muyobozi mukuru kandi ninayo yashyizeho nabandi bayobozi.
UBUYOBOZIBWIZA
 ukuri n’ubutabera niwo musingi w’umurongo w’Imana iyo rero ukuri kuyoboye abantu baranezererwa.
KUBAHA IBITEKEREZO BISHYA, UDUSHYA N’IBIHANGANO
Umutima w’umuhanga wagira ubwenge n’ugutwi k’umunyempano gushaka ubwenge.

5.UMUHAMAGARO, ITERAMBEREN’ IMICOMYIZA  
Ubuyobozi bushingiye k’umutimukunze  n’ubumenyi ,dufite bituma turwana intambara nziza yo kunesha.
6.IBYO DUTEKEREZAHO GUKEMUKA
-Ubukene ,ruswa ,guhohotera abana,ubusambanyi, ubutanekuringaniza urubyaro,ubujura ,umugayo,ibiyobya bwenge ,ibyorezobitandukanye, ibyaha,ubwiyange,urusimbi, kudahuza kw’abantu ……………
Imiterere yacu ni uko turi kwisi kotwakora ikindi kandi icyo umutima utekereza utekereza guhindurwa  gusa nireba muriwo binyuriye mumwuka wera wo muri kristo yesu .
-twemera ko iyo uboshye intare ukongera ukayibohora ntibiyikuramo ubugome bwayo keretse gusa yongeye kubyarwa ikaba icyana.
Ni nkuko isi yanone idashobora gukiranuka kuko imeze nkimfungwa.bibiriya  ivuga neza ko twavukiye mubyaha imana ikadushyira ho gucungurwa (agakiza) duherwa muri KRISTO YESU.
7. KUBUNGA BUNGA UMWANA
Ubuzima bwiza ,ubumwe n’ubutsinzi mugihugu icyo aricyo cyose biva mugutinya umwami mana no kurera neza abana. Bibiliya itubwira neza mumigani 20;6 ko abana bagira ubahagarariye bikaba na byiza iyo bashyizwe hamwe bakiga ijambo ry ‘imana barikwira kwiza hose.
Itorero MSOSCI, itsinda ry’abana twaryisa " THE HOPE FOR KIDS "iyo abana bakomeje kwihuriza muby’ Imana bahidura n’abandi bigatuma batemera ababahakanya (babashora mungeso mbi)

GAHUNDA YACU CYANGWA INSHINGANO YACU
-ivuga butumwa ryiza , kubohora imitima y ‘abantu tunabageza kuterambere ryo mumubiri no mumumwuka.
-guhanga ibikorwa byiterambere.
1. kubaka insengero zijyanye n’igihe.
2. amashuri.
3.imishinga ifasha abatishoye.

MSOSCI ni itorero rifitanye ubumwe n’andi matorero yo hanze afite intego zikurikira:
-guhesha imana icyubahiro
-kubumbirahamwe abizera YESU KRISTU nk’umwami n’umukiza wabo babakwirakwiza munsengero zibegereye.
       INTUMBERO YACU
-Kuvugurura imibereho y’abanyetorero muburyo bwo mumubiri no mumwuka
-guhindurira abantu kuri KRISTU YESU (mat 28;19)
-kugira ibikorwa mpuzamahanga
- kubaka andi matorero arenze ayodufite kurwego mpuzamahanga.
Iherezo ryacu ni ryiza kuko na yesu yarigize ryiza aho yavuze ko yaje gushaka uwo imana yatekerejeho ubwayo .

KWIHUZA NO KWAGUKA MUBURYO BWO KWIYEGERANYA N’ABAZIMIYE MUBURYO BW’UMWUKA TUKABAKOMEZA   

-nibyiza  guhugurana ,gutozanya kwigishanya ,kumugambi w’ imana .
-itorero rikunze  gutegura ibiterane bitandukanye n’amahugurwa kuri ibi :
         -ibiterane bihimbazimana
         - ubwitange
         -amahugurwa y’abayozi 
         -umubatizo (mat 28:18)
         -igiterane cy’urubyiruko, ameza y’ mwami (igaburo ryera )(mat 26;26)
        -guhabwa ubushumba nogusengera abandi  bakozi b’imana.

IGENA MIGAMBI
-kugira urusengero rujyanye n’igihe n’amazu y’abashumba
-kugira ishuri rya bibiliya
-igiterane gihimbaza imana no gushima nibura rimwe mu mwaka.
-kugira ishuri ry’inshuke
-gutegura amahugurwa y’abashumba
-gufasha imfubyi abapfakazi n’abandi bafite ibibazo  (guhindura imibereho yabo )
-gufasha urubyiruko gukurikirana amashuri y’imyuga muburyobwo kubaka ejo habo heza.
AMASHIMWE
Turashimira cyane byimazeyo mwe mwese abarihafin’abarikure mwadusengeye kugirango inkurunziza ya yesu kristo yogere turasaba abazasoma iki gitabo gufata igihe kinini bagasengera abayobozi bitorero MSOSCI kugirango bagere kuntego biyemeje ya yesu kristo.
ISENGESHO RYUMUSHUMBA
Uwiteka mana wowe wampaye gahunda yo kuyobora intama zawe ha umugisha abazadufasha muburyo bwo mumwuka,morare mubikorwa ……..ubuntubwawe ubugwaneza n’uburinzibibe kubo watoranije mu izina rya yesu kristo amen.

Itorero MSOSCI ribifurije ikaze buriwese wifuza gukorera imana muriryo

1 comment: