UMWIRONDORO
NYIRIZINA W’ITORERO MSOSCI
MSOSCI: Ni
itorerero rivuga gukwirakwiza ijambo
ry’imana rikiza imitima y’abantu muburyo bwo mumwuka no mumubiri.
Itorero MSOSCI
ryashinzwe na Rev.pasitori KAMI Valence , akaba arinawe urihagarariye kurwego mpuzamahanga.
Kuva tariki
28 ukuboza 2010 . ryatangiriye mukarere
ka Rubavu ,intara y’uburengera zuba Repuburika
y’uRwanda muburasira zuba bwa afrika .
A)UMWIRONDORO W’UWATANGIJE AKABA
ANARIWE UHAGARARIYE MSOSCI
Amazina ;
Rev.Paster Kami Valence
Igihe Yavukiye ;15Kamena 1979
Arubatse
Yabashije kwiga
cyangwa gukurikirana inyigisho za
bibiriya.
MSOSCI ni
itorero ryemerera Muri kristo buri wese urigana binyuriye mubashumba
,abavugabutumwa mpuzamahanga babayobozibitorero batozabandi guhamya Yesu Kristo.
2 IBYERKEYE IMYIZERERE Y’ITORERO MSOSCI
1.Twemera ko bibiriya yahumetswe n’Imana ,ikaba igizwe n’ibitabo 66 birimo ibyisezerano rishya nirya
kera akaba arinayo yashyizeho byose ngobitubere
imfasha nyigisho binatugaragarize
ukurikwayo bidukosore bina duhamirize ko umuntu w’imana arangwa n’imirimomyiza 2timoteyo 3;16_17
2. hariho
imana imwe umwana YESU KRISTO n’ umwuka wera Mat 19;20 ,2 Gutegeka 6;4_5 YESU KRISTU
n’umucunguzi wavuye mu ijuru aza mu isi.
Abagize MSOSCI ni burimukristo mpuzamahanga wumvise ubutumwa bwiza
bagakora itsinda . iryo tsinda hamwe namatorero
Yesu Atoranyamo abapasitori abashumba kurwego rw’igihugu abayobozi
b’abavugabutumwa mpuzamahanga.
3. yesu kristu
ni umucunguzi wavuye mu ijuru aza mu isi abyarwa n’umuwari mariya atarigeze akora icyaha .
Twemera ko
urupfu rwa yesu rwo kumusaraba yari inyishyu yibyaha byacu azuka mubapfuye ajya
mu ijuru aho azava aje gutwara itorero(Luka 1;32-33 ,,yohana 1;1-4; 1tim 2;5
, 6;13-16)
4.umwuka wera
uba mubizera ukanabafasha kubaho murukundo rw’imana bagahamya yesu mubikorwa
byabo. Ibyakozw 1 ;8 5;3 -4 ,mat 28;19.
5. umuntu
yaremwe n’ imana ngo abe ukiranuka nyuma yo gukoricyaha ajya kure y’imana ubuntubw’imana
no kwizera yesu kristo niyo nzira yonyine yatwunze n’imana (yoh 1;11-13, abagaratiya
1;26-28)
6.itorero
rigizwe n’abantu bose bizera yesu kristo nkumwami n’umukiza kandi itorero
n’umubiri wa kristo abereye umutwe akaba n’umuhuza wacu n’ imana.
(1abakorinto 24;13 ,abefeso 2;14 -22, ibyakozwe 2;42-47, mat 26;26-28, 2abakorinto
11;25.
7. hazabaho
umuzuko wa,abapfuye bizera yesu kristo bazabaho mubuzimaw’iteka.
(Ibyako20;11-2abak 5;9-10)
8.satani ni
malayika wishyize hejuru y’imana bigatuma acibwa mw’ijuru ,azarero afite guca
umubano w’abantu n’Imana (luk,10;17-18, ibyah 20;10)
INDANGA GACIRO ZACU
1. TURI ABAKRISTO;
Urukundo rwa
kristu rutubuza kwifatanya nabo tudahuje (ababi) 2abakorinto 5;11-15
Twe itorero
MSOSCI twirinda icyaricyocyose cyadutandukanya n’ urukundo rw’ Imana .
dushikamye murukundo rwinshi rw’Imana
2 .UBUNYANGAMUGAYO NO GUCA BUGUFI
Tugendera
m’ukuri, tukana korera m’ukuri kwimbitse
3.UBURYO BW’ICUNGA MUTUNGO NO GUKORERA
MUMUCYO
Itorero MSOSCI
rizirikana umuhamagaro w’ umucungamari bijyanye nuko yacunze neza ibyinjiye
haba abantu cyangwa ibintu. Turi indahemuka mumicungire y’ ibyinjiye dutinya n’iyatumye
byinjira.
Tuzirikana
ibi bikurikira
-umugenzuzi mwiza ategura ibikorwa
-umugenzuzi mwiza agomba kuba indahemuka
-umugenzuzi mwiza agomba kuba azi gucunga
umutungo
-umugenzuzi mwiza agomba kuba abifitiye
ubushobozi
4.UBUDAHEMUKA NO GUKORERA HAMWE
(1abak:12;13-31)
twisungane tunicisha bugufi tugafatanya no gucunga umutungo wacu.
UBUMWE
N’UBURINGANIRE
abantu twese
twaremwe n’Imana kandi dukundwa nayo kuko ihora idutekerezaho.
KUBAHA
UBUYOBOZI
imana niyo
muyobozi mukuru kandi ninayo yashyizeho nabandi bayobozi.
UBUYOBOZIBWIZA
ukuri n’ubutabera niwo musingi w’umurongo
w’Imana iyo rero ukuri kuyoboye abantu baranezererwa.
KUBAHA
IBITEKEREZO BISHYA, UDUSHYA N’IBIHANGANO
Umutima
w’umuhanga wagira ubwenge n’ugutwi k’umunyempano gushaka ubwenge.
5.UMUHAMAGARO, ITERAMBEREN’ IMICOMYIZA
Ubuyobozi
bushingiye k’umutimukunze n’ubumenyi
,dufite bituma turwana intambara nziza yo kunesha.
6.IBYO DUTEKEREZAHO GUKEMUKA
-Ubukene
,ruswa ,guhohotera abana,ubusambanyi, ubutanekuringaniza urubyaro,ubujura
,umugayo,ibiyobya bwenge ,ibyorezobitandukanye, ibyaha,ubwiyange,urusimbi,
kudahuza kw’abantu ……………
Imiterere
yacu ni uko turi kwisi kotwakora ikindi kandi icyo umutima utekereza utekereza
guhindurwa gusa nireba muriwo binyuriye
mumwuka wera wo muri kristo yesu .
-twemera ko
iyo uboshye intare ukongera ukayibohora ntibiyikuramo ubugome bwayo keretse
gusa yongeye kubyarwa ikaba icyana.
Ni nkuko isi
yanone idashobora gukiranuka kuko imeze nkimfungwa.bibiriya ivuga neza ko twavukiye mubyaha imana
ikadushyira ho gucungurwa (agakiza) duherwa muri KRISTO YESU.
7. KUBUNGA BUNGA UMWANA
Ubuzima bwiza
,ubumwe n’ubutsinzi mugihugu icyo aricyo cyose biva mugutinya umwami mana no
kurera neza abana. Bibiliya itubwira neza mumigani 20;6 ko abana bagira
ubahagarariye bikaba na byiza iyo bashyizwe hamwe bakiga ijambo ry ‘imana
barikwira kwiza hose.
Itorero MSOSCI,
itsinda ry’abana twaryisa " THE HOPE FOR KIDS "iyo abana bakomeje
kwihuriza muby’ Imana bahidura n’abandi bigatuma batemera ababahakanya (babashora
mungeso mbi)
GAHUNDA YACU CYANGWA INSHINGANO YACU
-ivuga
butumwa ryiza , kubohora imitima y ‘abantu tunabageza kuterambere ryo mumubiri
no mumumwuka.
-guhanga
ibikorwa byiterambere.
1. kubaka
insengero zijyanye n’igihe.
2. amashuri.
3.imishinga
ifasha abatishoye.
MSOSCI ni
itorero rifitanye ubumwe n’andi matorero yo hanze afite intego zikurikira:
-guhesha
imana icyubahiro
-kubumbirahamwe
abizera YESU KRISTU nk’umwami n’umukiza wabo babakwirakwiza munsengero
zibegereye.
INTUMBERO YACU
-Kuvugurura
imibereho y’abanyetorero muburyo bwo mumubiri no mumwuka
-guhindurira
abantu kuri KRISTU YESU (mat 28;19)
-kugira
ibikorwa mpuzamahanga
- kubaka andi
matorero arenze ayodufite kurwego mpuzamahanga.
Iherezo ryacu
ni ryiza kuko na yesu yarigize ryiza aho yavuze ko yaje gushaka uwo imana
yatekerejeho ubwayo .
KWIHUZA NO KWAGUKA MUBURYO BWO
KWIYEGERANYA N’ABAZIMIYE MUBURYO BW’UMWUKA TUKABAKOMEZA
-nibyiza guhugurana ,gutozanya kwigishanya ,kumugambi
w’ imana .
-itorero
rikunze gutegura ibiterane bitandukanye
n’amahugurwa kuri ibi :
-ibiterane bihimbazimana
- ubwitange
-amahugurwa y’abayozi
-umubatizo (mat 28:18)
-igiterane cy’urubyiruko, ameza y’
mwami (igaburo ryera )(mat 26;26)
-guhabwa ubushumba nogusengera
abandi bakozi b’imana.
IGENA MIGAMBI
-kugira
urusengero rujyanye n’igihe n’amazu y’abashumba
-kugira
ishuri rya bibiliya
-igiterane
gihimbaza imana no gushima nibura rimwe mu mwaka.
-kugira
ishuri ry’inshuke
-gutegura
amahugurwa y’abashumba
-gufasha
imfubyi abapfakazi n’abandi bafite ibibazo
(guhindura imibereho yabo )
-gufasha urubyiruko
gukurikirana amashuri y’imyuga muburyobwo kubaka ejo habo heza.
AMASHIMWE
Turashimira
cyane byimazeyo mwe mwese abarihafin’abarikure mwadusengeye kugirango
inkurunziza ya yesu kristo yogere turasaba abazasoma iki gitabo gufata igihe
kinini bagasengera abayobozi bitorero MSOSCI kugirango bagere kuntego biyemeje
ya yesu kristo.
ISENGESHO RYUMUSHUMBA
Uwiteka mana
wowe wampaye gahunda yo kuyobora intama zawe ha umugisha abazadufasha muburyo
bwo mumwuka,morare mubikorwa ……..ubuntubwawe ubugwaneza n’uburinzibibe kubo
watoranije mu izina rya yesu kristo amen.
Itorero
MSOSCI ribifurije ikaze buriwese wifuza gukorera imana muriryo
God bless you brother bishop Kamil
ReplyDelete